Delhi: Impagarara ku ifungurwa ry'uwafashe ku ngufu

Image caption Ifungurwa ryateye imyigaragambyo i Delhi

Umuntu muto mu bahamijwe icyaha mu rubanza rw’amahano yo gufata ku ngufu mu kivunge I Delhi muri 2012, yafunguwe nk’umwunganizi we mu mategeko yabibwiye BBC.

Ababyeyi be n’imyigaragambyo bagerageje kubangamira irekurwa rye mu buryo bw’amategeko ariko ntibabigeraho.

Uwafashe ku ngufu, udashobora kuvugwa izina kubera ko yari akiri munsi y’imyaka y’ubukure igihe yakoraga icyaha, yakatiwe igihano cy’imyaka itatu mu kigo cy’ihinduramyutwarire mu kwezi kwa Munani 2013.

Ifatwa ku ngufu ndestse ryaje no kuviramo urupfu umugore wasambanyijwe, ryateye impagarara ku isi yose.

N’ubwo ubu uyu muntu wahamijwe icyaha afite imyaka y’ubukure, yakatiwe nk’umwana kandi yarangije igihano cye cyemewe.

Yashyikirijwe ishyirahamwe rifasha aho azaguma kubera ubwoba bw’umutekano we.