Air France yikanze igisa na bombe mu kirere

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Indege ya Boeing 777 yari itwaye abagenzi 459 igihe yagwaga igitaraganya

Indege ya kompanyi yo mu Bufaransa ‘Air France’ yavaga muri Morutaniya ijya i Paris yamanutse hasi shishi itabona muri Kenya nyuma yo gutahura agapaki kateye urwikekwe rwa bombe.

Abadereva ba Boeing 777 basabye kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Moi ‘Moi International Airiport’ I Mombasa nyuma y’uko ako gapaki gatahuriwe mu bwiherero.

Indege yaguye nta kibazo kandi umuvugizi wa polisi, Charles Owino, yavuze ko aka gapaki ubu kari gusuzumwa n’inzobere mu rwego rw’ibibombe. Ikibuga cy’indege nacyo cyakuwemo abantu.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege muri Kenya bwatangaje ku rubuga nkoranya mbaga rwa Twitter ko indege zongeye kuguruka uko bisanzwe.

Indege yari itwaye abagenzi 459 n’abakozi 14.

Bwana Owino, yavuze ko yari yavuye muri Moritaniya saa saba z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Yari yitezwe kuguruka yerekeza ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaule i Paris.

Umugenzi umwe, Benoit Lucchini, yagoize yavuze ko abagenzi bari batuje kandi babwiwe n’abakozi ko indege yahinduye icyerekezo kubera ikibazo cya tekinike.

Yagize ati: ”Indege yaguye hasi, buhoro, buhoro, buhoro, ubwo rero twavumbuye ko wenda hari hari ikintu kitagenda neza”.

“Ariko abakozi ba Air France babyitwayemo neza cyane. Batumye buri wese atuza.”