Hezbollah: Umurwanyi ukomeye Samir Qantar yishwe

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Isiraheli yafunguye Qantar muri gahunda yo guhererekanya impunzi na Hezbollah muri 2008

Hezbollah yavuze ko umurwanyi ukomeye muri Libani, Samir Qantar, yiciwe mu gitero hafi ya Damas muri Siriya.

Umutwe w’abarwanyi b’aba Shia washinje Isiraheli kugaba icyo gitero cyo mu kirere.

Qantar yari yarafungiwe muri Isiraheli mu 1979 kubera igitero cy’ubwicanyi aza gufungurwa muri gahunda yateje impaka yo guhererekanya imfungwa n’umutwe wa Hezbollah muri 2008.

Umu minisitiri muri Isiraheli yishimiye urupfu rwe ariko ntiyahamya niba ari Isiraheli yari ibiri inyuma.

Igihe yabazwaga uruhare rwa Isiraheli, minisitiri w’Ubwubatsi n'Imiturire, Yoav Gallant, yabwiye radiyo muri Isiraheli ati:

“Sinemeza kandi simpakana icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’iki kibazo”.

Ariko yongeraho ati :“Ni byiza ko abantu nka Samir Qantar batazongera kuba ku isi yacu.”