Rwanda: Inama y'umushyikirano 2015

Iyi nama iba buri mwaka ihamagajwe n'umukuru w'igihugu ihuza Abategetsi batandukanye, ndetse n'abanyagihugu biganjemo abavuga rikijyana b'imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Atangiza iyi nama, President Kagame yavuze ko yishimiye ko Abanyarwanda benshi batoye bemeza ko itegeko nshingwa rihindurwa.Kuri we ngo igikomeye ni uko benshi mu batoye ari urubyiruko.

Ku birebana no guhererekanya ubutegetsi, Paul Kagame yavuze ko, igihe kizagera ubutegetsi bugahererekanywa kandi bigakorwa mu mahoro.

Muri iki kiganiro humvikanye amajwi menshi asaba ko President Kagame yakwemera kongera kwiyamamaza nyuma ya 2017 nubwo we atagize icyo abivugaho.