Perezida Kagame arahakana ko u Rwanda rutoza abarwanya u Burundi

Mu gihe inama nkuru y'umutekano y'u Burundi uyu munsi yamaganye uruhare rw'igihugu cy' u Rwanda mu gushyigikira no gufasha abashaka guhirika ubutegetsi mu Burundi, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yavuze ko nta nyungu u Rwanda rwagira mu mutekano muke mu gihugu cy’abaturanyi .

Perezida Kagame yanavuze ko ari nta bubasha afite bwo guhamya ko ibibera mu Burundi byafatwa nka jenoside .

Perezida Kagame yasubizaga ibibazo by'abanyamakuru mu kiganiro yahaye abanyamakuru uyu munsi.

Naho ku birego by’uko u Rwanda rutoza bamwe mu mpunzi ziri mu Rwanda ngo zijye kurwana mu Burundi, umukuru w’uRwanda yabwiye abanyamakuru ko ibyo ari ibirego byihishe inyuma y'inyungu za politiki.

Umukuru w’u Rwanda kandi yongeye kwanga kwerekana aho ahagaze ku kuba yakongera kwiyamamaza nyuma y’umwaka wa 2017.

Yavuze ko agifite imyaka 2 imbere yemerewe kandi ko yumva atuje .