Amnesty irasaba Cameroon kwisobanura

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu ku isi, Amnesty International, wasabye abategetsi bo muri Cameroon gusobanura uko byagendekeye abantu 130 batawe muri yombi umwaka ushize.

Abo bantu ngo bafashwe igihe leta yari mu gikorwa cyo kurwanya intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram.

Itangazo Amnesty International yasohoye riravuga ko abagabo n'abahungu magana abiri bafunzwe mu mirenge ya Magdeme na Double mu majyaruguru ya Cameroon.

Leta ya Cameroon mu nyuma yaje kuvuga ko yataye muri yombi abantu mirongo irindwi bakekwaho gukorana na Boko Haram - ariko ntacyo yigeze ivuga ko bandi batawe muri yombi.

Igihugu cya Cameroon cyigeze kuvuga ko kidashyira ku ngoyi cyangwa se ngo cyice mu buryo bunyuranyije n'amategeko abantu bakekwaho gukorana na Boko Haram.