Rouhani yasabye abayislamu kurwanya urugomo

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Perezida Hassan Rouhani wa Irani yasabye abayislamu bo hirya no hino ku isi kurwanya ibikorwa by'urugomo yavuze ko biha isura mbi idini ya Islamu.

Mu ijambo yavugiye mu nama i Tehran, Bwana Rouhani yavuze ko biteye isoni kubona abayislamu biba ngombwa ko banyura mu nzira zigoye bajya gushakira ubuhungiro mu bihugu bitari iby'abayislamu.

Asa n'uvuga Arabia Saudite n'ibindi bihugu byo mu kigobe cy'abarabu, Hassan Rouhani yanenze ibihugu yavuze ko byaguze intwaro za Amerika maze bikazirashisha abavandimwe babyo b'abayislamu.