Texas yahuye n'inkubi ikomeye y'umuyaga

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Inkubi y'umuyaga wa serwakira yibasiye leta ya Texas muri Leta nzuze ubumwe za Amerika.

Iyo nkubi yagushije imodoka, isenya amazu kandi ituma benshi mu batuye umujyi wa Dallas basigara mu kizima kubera kubura umuriro w'amashanyarazi.

Abantu byibura 26 bahitanywe n'ibihe by'ikirere bidasanzwe bimaze iminsi bivugwa mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Inkubi z'umuyaga zikomeye za serwakira n'izindi zirimo imvura nyinshi zatumye ikirere gishyuha ku buryo budasanzwe muri kino gihe.

Abahanga mu iteganyabihe baraburira abatuye muri icyo gihugu ko ibi bihe bidasanzwe bigiye gukomeza hagati muri Amerika ku buryo abahatuye bashobora kwibasirwa n'imyuzure ndetse n'urubura rudasanzwe rwo mu gihe cy'ubukonje.