Umunyarwanda yakatiwe burundu mu Budage

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Urukiko rwo mu Budage rwakatiye umunyarwanda wahoze mu butegetsi gufungwa burundu rumaze kumuhamya icyaha cyo gufasha mu gutegura ubwicanyi bw'Abatutsi muri jenoside yabaye muri 1994.

Onesphore Rwabukombe, utuye mu Budage, n'ubundi yari yarakatiwe gufungwa imyaka 14 kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwabereye i Kiziguro.

Uyu munsi, ku wakabiri, urukiko rwa Frunkfurt rwamuhamije icyaha gishya gikomeye cyo kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya Kiziguro.