Uwinkindi yakatiwe gufungwa burundu

Jean Uwinkindi yafatiwe mu gihugu cya Uganda muri 2010.
Image caption Jean Uwinkindi yafatiwe mu gihugu cya Uganda muri 2010.

Pasteur Jean Uwinkindi, w'imyaka 64, yakatiwe gufungwa burundu n'urukiko rukuru rwa Kigali ahamijwe icyaha cyo kugira uruhare muri genocide yakorewe muri paroisse ya Kayenzi (Bugesera ) yayoboraga.

Yatangaje ko ahise ajuririra uyu mwanzuro.

Mu iburana rye ryatangiye mu kwezi kwa 5 umwaka ushize, Nyirinkindi yanze abunganizi nyuma y'aho Me Gatera Gashabana yikuye mu rubanza rwe kubera ibibazo byo kudahembwa.

Uyu mugabo ukomoka mu cyakoze ari komini ya Rutsiro, ahahoze ari Kibuye yafatiwe mu gihugu cya Uganda mu kwezi kwa 6 muri 2010 agezwa mu Rwanda mu kwezi kwa 4 muri 2012 yoherejwe n'urukiko rwa Arusha.