Ibihugu by'uburayi byashimangiye umutekano.

Ubufaransa bwashimangiye ibikorwa by'umutekano i Paris mu gihe bategereje kwakira umwaka mushya.

Ibihumbi by'abantu bari bujye kuri Champs Elysees, mu murwa mukuru Paris, mu bishobora kuba ari ihuriro rya mbere rikomeye kuva umutwe wa Islamic State wagaba ibitero muri uwo mujyi mu kwezi gushize.

Imihango yo guturitsa ibishashi by'imiriro mu kwizihiza umwaka mushya byahagaritswe.

I Buruseli mu murwa mukuru w'Ububirigi naho bahagaritse ibikorwa byo kwizihiza umwaka mushya.

Polisi yafashe abandi bantu 6 bakekwa ko bari mu mugambi wo kugaba igitero mu birori by'umwaka mushya.

Umutekano washimangiwe no mirwa mikuru y'ibindi bihugu by'uburayi.