Urubanza rwa Gen Rusagara rwakomeje i Kigali

Image caption Gen Frank Rusagara (i buryo) avuga ko atigeze asebya ubutegetsi

General Franck Rusagara yakomeje kwiregura uyu munsi ku byaha ashinjwa birimo gusebya leta no kwangisha abaturage ubutegetsi.

Rusagara yongeye gutera utwatsi ubuhamya bw’abagabo avuga ko ari amagambo atagira gihamya.

Cyakora General Rusagara yemeye ko hari bimwe yavuze ariko atabibwira abamushinja kandi akaba yarabikoze nk’impuguke itanga igitekerezo.

Abatangabuhamya batanu b’abasirikare cyangwa bahoze ari bo nibo barega General Franck Rusagara gusebya ubutegetsi ndetse no kubwangisha abaturage.

Hafi ya bose bavuga ko bamwumvise anenga ubutegetsi ku kibazo cy’imitungo y’umunyemari Tribert Rujugiro.

Bahamya ko Rusagara yavuze ko leta yafatiriye imitungo y’uyu munyemari binyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi ari ugusebya leta kandi ari umuyobozi, kuko leta y’u Rwanda yubaha uburenganzira bw'abaturage bayo.

Uregwa we ahakana ko atigeze aganira n’aba basirikare kuri iki kibazo kandi ko n’ubushinjacyaha butagaragaza icyo bushingiraho bumurega iki cyaha.

General Rusagara arahakana

Gusa yemera ko hari igihe yaganiriye n’abandi bantu 2 bakungurana ibitekerezo kuri iki kibazo.

We ngo yumvaga Rujugiro nk’umuntu adakwiye kwitiranywa n’imitungo ye mu gihe impuguke baganiraga yo yasangaga icyemezo cya leta gikwiye.

General Rusagara yanahishuye imbere y’urukiko ko yahamagawe muri miniteri y’ingabo ngo yisobanure kuri iki kibazo.

Imbere y’urukiko kandi yasomye bimwe mu bice by’ibaruwa ndende yandikiye umukuru w’igihugu, mu byo yamubwiye akavuga ko yanamugaragarizaga ko adafite umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi yabayemo.

Umwe mu batangabuhamya ngo yashinje Rusagara kuvuga ko u Rwanda ruyobowe ku buryo bw’igitugu kandi ko nta burenganzira bwo kuvuga icyo ushaka buhari.

Gusa umwunganira we agashimangira ko Rusagara atari kunenga leta kunigana abantu ijambo kandi ngo abirengeho avuge icyo atekereza.

Ibirego by’ubushinjacyaha bishimangira ko Rusagara yabikoze ari umujyobozi, iyi ikaba impamvu nkuru ituma agomba kubiryozwa.

Nyamara, nubwo ahakana ibyo ashinjwa byose, Rusagara yongeraho ko igihe aregwa ko yakoreyemo ibi byaha atari mu rwego rw’abategetsi kuko yari yaramaze gusezererwa mu ngabo.