Nkurunziza yabonanye n'intumwa za LONI

Image caption Perezida Nkurunziza yakira intumwa za LONI i Gitega

Perezida Petero Nkurunziza w'u Burundi yabwiye intumwa z'umuryango w'abibumbye ko igihugu cye kidakeneye abasirikare b'amahanga kujya kubahiriza amahoro.

Izo ntumwa z'akanama k'umuryango wabibumbye gashinzwe umutekano ku isi, zageze mu Burundi ejo, uyu munsi zagiye i Gitega kubonana na Perezida Nkurunziza.

Nyuma y'inama yamaze amasaha arenga 2, Perezida Nkurunziza yavuze ko bemeye ko ibiganiro byo mu gihugu hagati no hanze bizakomeza.;

Ibyo byemejwe n'uhagarariye Angola mu muryango w'abibumbye wavuze bazakomeza kuvugana bashakira umuti ikibazo cy'u Burundi.

Uhagarariye Amerika mu muryango w'abibumbye, Samantha Power, yabwiye abanyamakuru ko ari nta kintu gikomeye cyavuye muri iyo nama, ati ariko ntibaracika intege.

Umunyamakuru wa BBC wari i Gitega, yavuze ko guhera i Bugarama, nko mu birometero bigera kuri 60 kugera i Gitega, izo ntumwa zakiriwe n'abantu bari ku magare n'amapikipiki.

Bamwe bari bitwaje ibyapa, hari icyapa cyari cyanditse, "u Burundi n'igihugu kirangwamo amahoro."