Kerry afite impungenge za Irani kuri Siriya

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa amerika, John Kerry

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika, John Kerry, yagaragaje impungenge ku ruhare rwa Irani mu Burasirazuba bwo Hagati.

Avuga nyuma y’ibiganiro muri Arabiya Sawudite, Bwana Kerry yatunze agatoki ubufasha bwa Irani ku mutwe wa Hezbollah, ushyigikiye perezida Assad mu ntambara yo muri Siriya.

Minisitire w’ububanyi n’amahanga wa Arabiya Sewudite, Adel al-Jubeir, yavuze ko igihugu cye kiri gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gusubiza icyo yise igikorwa cy’ubushotoranyi bwa Irani.

Washington ishishikajwe no kudakomeza inzira y’amahoro muri Siriya, aho Irani na Arabiya Sawudite bifite uruhare rukomeye.