Vietnam: Amatora atarimo abakandida benshi

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abavandimwe bahanganye? Ngueyn Phu Trong (ibumoso) yagaragaje impungenge z'umuvuduko w'impinduka za minisitiri w'intebe PM Nguyen Tan Dung

Abategetsi muri Vietnam baravuga ko minisitiri w’intebe, Nguyen Tan Dung, yatoranyijwe nk’umukandida w’ishyaka rya gikoministi muri komite nyobozi y’ishyaka.

Umunyamakuru wa BBC uri I Hanoi aravuga ko ibi byongera amahirwe ye yo gutoraywa nk’umunyamabanga rusange.

Amakuru ya mbere yavugaga ko umuyobozi utsimbarara ku matwara y’ibya kera uriho, Nguyen Phu Trong, unahanganye cyane na Bwana Dung ari we wenyine watanzweho izina.

Inama rusange y’ishyaka iba buri myaka itanu ifite indi minsi y’impaka zo mu ibanga mbere yo gutangaza ubuyobozi bushya.