Brezil: Ingamba zo kurwanya Zika mbere ya Olempike

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Karinivali ya mbere ya Rio de Janeiro irahamagarira kurwanya virusi ya Zika

Abategetsi muri Brezil batangaje ingamba zo guhagarika ikwirakwira rya virusi ya Zika mu gihe cy’imikino ya Olempike i Rio de Janeiro muri uyu mwaka.

Icyorezo cy’indwara iterwa n’umubu ifitanye isano n’impinja zivuka zikocamye cyateje impungenge zikomeye muri Brezil no hanze yayo.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Virus ya Zika itera impinja kuvukana umutwe muto cyane

Igenzura ry’ahazabera imikino ya Olempike rizatangira amezi ane mbere y’imikino kugira ngo aho ibibu yororokera hakurweho.

Hazanabaho ibikorwa byo gukubura buri munsi mu gihe cy’imikino.

Ariko gutera imiti yica imibu bizaterwa n’ukuntu ibintu bizaba bimeze kubera impungenge z’ubuzima bw’abakinnyi n’abafana bazaza kureba imikino.

Ibindi kuri iyi nkuru