Ubwiyunge mu Rwanda-intambwe ishimishije

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Abanyarwanda kuri Stade Amahoro mu kwibuka jenoside ku nshuro ya 20

Icyegeranyo cyasohwe na komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, kiremeza ko abaturage bagera kuri 90% bumva ko bageze ku "bumwe n'ubwiyunge nyabwo".

Abateguye icyo cyegeranyo baravuga ko bageze hirya no hino mu gihugu.

Icyo cyegeranyo kigaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka ushize.

Muri rusange, abaturage babajijwe mu turere 30, bashubije ko bageze ku bumwe n’ubwiyuynge buhamye ku rugero rwa 92.5%.

Icyo cyegeranyo cyemeza ko Abanyarwanda bamaze kurenga ibibazo by’amoko bagera kuri 97% .

Ariko kinemeza ko hariho abakibona mu ndorerwamo y’amoko ndetse n’abarangwa n’ivangura rishingiye ku bwoko n'ubwo ngo basigaye ku rugero rutoya .

Mu gihe cyo kwibuka genoside ,abaturage ngo basigaye bahurira mu bikorwa bimwe byo kwibuka bidahariwe abacitse ku icumu b’Abatusi nk’uko byahoze.