Rwanda: ifatwa ry'abakekwaho gukorana na IS

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Imam uherutse kuraswa n'igipolisi yakekwagaho gushakira umutwe wa IS wo muri Syria abarwanyi.

Igipolisi cy'U Rwanda kiravuga ko gifite agatsiko k'abantu bari mu mugambi umwe n'uw'umwe mu bayobozi b'idini ya Islam uherutse kurasirwa mu mujyi wa Kigali.

Igipolisi ntikivuga imyirondoro y'aba bafashwe cyakora ngo kizabashyira ahagaragara mu minsi ya vuba ubwo bazaba bagomba gushyikirizwa inkiko.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byo byatangaje ku bwinshi ko aba bafashwe barimo abayobozi b'idini bo mu rwego rwa sheikh.

Amatangazo ari ku rubuga rwa polisi y'igihugu aravuga ko ifite abantu bari mu mugambi umwe n'uwa Imam Muhamad Mugemangango uherutse kuraswa n'igipolisi.

Uyu mugabo wari ukurikiranyweho icyaha cy'iterabwoba, ngo yaba yarashakiraga umutwe wa IS abarwanyi bo kohereza mu gihugu cya Syria.

Abafashwe igipolisi kivuga ko bazagezwa mu rukiko mu minsi ya vuba ariko ntigitanga imyirondoro yabo.

Uretse abo cyataye muri yombi, ngo hari n'abandi bakinyuze mu myanya y'intoki bahungira mu mahanga.

Gusa aba na bo ngo kirizera kubata muri yombi gifatanije n'igipolisi mpuzamahanga.