Ihohoterwa ry'umunyatanzaniya mu Buhinde

Leta ya Tanzania yasabye ko abaturage bayo barushaho kurindwa.
Image caption Leta ya Tanzania yasabye ko abaturage bayo barushaho kurindwa.

Leta ya Tanzania yatangaje ko yarakajwe kandi igacibwa intege n'ihohoterwa ry'umunyeshuri w'umunyatanzania mu mujyi wa Bangalore.

Yasabye ko mu duce abanyeshuri b'abanyatanzania babamo hashyirwa abandi bapolisi.

Uwo munyeshuri w'umunyatanzaniyakazi wiga mu kiciro cya mbere cya kaminuza yakubiswe n'ikivunge cy'abantu mu bisa nk'igikorwa cyo kwihorera kubera umuhindikazi wagonze akicwa n'umunyasudani.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu wo mu ntara ya Karnataka irimo umujyi wa Bangalore yavuze ashimitse ko icyo gitero kidashingiye ku ivanguramoko.

Ariko uhagarariye Tanzania mu Buhinde yavuze ko uwo mugore n'inshuti ze bagabweho igitero kubera "gusa ko bari umwirabura.