Tanzaniya icumbikiye abahoze ari ingabo mu Burundi

Uwufise ububasha kw’isanamu ap
Image caption Abaturage n'ingabo bishimira icyo babonaga nk'ihirika ry'ubutegetsi ku itariki ya 13 z'ukwa Gatanu 2015

Tanzaniya yemeje amakuru ko abasirikare 40 b’Abarundi bari mu gihugu nyuma yo guhunga.

Ariko minisitiri ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, Charles Kitwanga, yasobanuye aba bahoze ari abasirikare nk’impunzi zisanzwe zituye mu nkambi ya Mwisa mu gace ka Kagera mu burengerazuba bwa Tanzaniya.

Kandi bari kwitabwaho bahabwa ubuvuzi bujyanye n’ibibazo byo mu mutwe n’imyitwarire.

Uyu mu minisitiri yavuze ko aba basirikare bahunze barinzwe hagendewe ku mategeko y’Umuryango w’Abibumbye kandi ko Tanzaniya itazemerera guverinoma y’Uburundi kubahiga nk’uko byari byakomeje kuvugwa.