Liberiya: Minisitiri w'imari ntazafungwa

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Amara Konneh, minisitiri w'imari muri Liberiya

Urukiko rw’Ikirenga muri Liberiya rwahagaritse Sena yageragezaga gufunga minisitiri w’imari nyuma y’uko ageragereje guhagurukira abanyapolitike bakoresha amafaranga menshi.

Ikinyamakuru Banker Magazine gifite ikicaro I Londre cyahaye Amara Konneh igihembo cyacyo kigenerwa minisitiri w’imari w’umwaka muri 2014.

Ariko ku wa Kabiri Sena yatoye ishyigikira gufunga Bwana Konneh kubera gukora ibirenze ubushobozi ahabwa n’amategeko igihe yasabaga ko ingengo y’imari igabanywaho amadorali miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000).

Urukiko rw’ikirenga rwahagaritse ifungwa rye kugeza igihe ruzatangariza undi mwanzuro.