Brezil: Ingabo zagabwe kuburira abantu kuri Zika

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Abasirikare barenga 220.000 bagabwe muri Brezil kuburira abantu ku mpungenge ziterwa na viruis ya Zika.

Brezil ni izingiro cy’icyorezo cy’iyi virusi, ifitanye isano n’ubwiyongere bw’impinja zivukana ubwonko budakwiye.

Igihugu gifite ubwandu 462 bwemejwe bujyanye n’abana bafite imitwe mito cyane kandi hari gukorwa iperereza ku bundi bwandu 3.852 bukekwa kuba bumeze nk’ubwmejwe.

Ingabo zirakwirakwiza inyandiko miliyoni enye zigira inama abantu ku ngorane za virusi iterwa n’imibu.

Umunyamakuru wa BBC Wyre Davis uri i Rio de Janeiro, avuga ko iki gikorwa kigamije gutuma abantu bagarura akabaraga cyangwa akanyabugabo.

Ibindi kuri iyi nkuru