Amerika: Abarepubulikani mu mpaka zikomeye

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Abahatanira umwanya wa perezida mu Barepubulikani bahanganye bikomeye

Abakandida bahatanira kuba perezida mu ishyaka ry’Abarepubulikani, bagiranaga ikiganiro mpaka, mbere y’amatora y’ibanze muri leta ya Karolina y’Epfo, bateranye amagambo akarishye.

Bagaragaje ibitecyerezo bitandukanye ku ngingo ya politike y’ububanyi n’amahanga, umutekano w’igihugu n’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu. Abari barakaye kurusha abandi ndetse rimwe na rimwe banibasiranaga ni Donald Trump na Jeb Bush.

Bwana Trump yibasiye uyu mugabo wahoze ari guverineri wa leta ya Florida, anenga ubutegetsi bwa mukuru we, George W. Bush, wahozea ari perezida wa Leta ZUnze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko intambara yateje muri Iraki yari ‘ikosa rikomeye cyane’.

Ted Cruz na Marco Rubio bahanganye ku ngingo ireba kumenya umukandida ukomeye washobora guhangana n’ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko.

Ibindi kuri iyi nkuru