Boutros Boutros Ghali yatabarutse

Image caption Boutros Boutros Ghali

Boutros Boutros Ghali, wabaye umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye-LONI -yitabye imana,yari afite imyaka mirongo 93.

Nk'umunyamisiri niwe wabaye umwarabu wa mbere wagiye kuri uwo mwanya.

Yabaye umunyamabanga mukuru wa LONI muri 1992 mu gihe uruhare rwa LONI mu makimbirane y'isi rwarimo kwiyongera nyuma y'intambara ya mbere yo mu kigobe cy'Abarabu.

Yahise ahura n'ibibazo by'intambara zo muri Yugoslaviya na Somaliya ndetse n'umutekano muke n'ubu ukivugwa mu burasirazuba bwo hagati.

Boutros Boutros Ghali yanenzwe cyane kubera ko LONI yananiwe guhagarika jenoside yabaye mu Rwanda muri 94 kandi n'ubutegetsei bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwarakajwe n'uko atari ashyigikiye ibitero by'indege bya OTAN muri Bosniya.