Papa yakemanze ubukirisitu bwa Trump

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Papa yakemanze ubukirisitu bw’umukandida, Donald Trump wiyamamaza mu ishyaka ry’Abarepubulikani, kubera amagambo yo kubaka umupaka w’urukuta hagati ya Mexique na Amerika.

Papa Francis yavuze ko “umuntu utekereza kubaka inkuta gusa…aho kubaka amateme, si umukirisitu”.

Umunyemari wo mu mujyi wa New York ashyigikiye kwirukana abimukira bagera kuri miliyoni 11 z’abanya Mexique badafite ibya ngombwa.

Bwana Trump, wiyita “umukirisitu ufite ishema” yanenze Mexique yita ibyavuzwe na Papa, ko ari “agahomamunwa”.

Bwana Trump yigeze kuvuga ko Mexique yohereza abantu bafata abagore ku ngufu ndetse ndetse n’abanyabyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi kuri iyi nkuru