Amerika: Umwanditsi Harper Lee yatabarutse

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Harper Lee (ibumoso)

Umwanditsi w'ibitabo w'Umunyamerikakazi, Harper Lee, wanditse igitabo "To Kill a Mockingbird", cyabaye icya mbere ku rwego mpuzamahanga, yapfuye afite imyaka 89.

Filimi yakinwe yibanze kuri iki gitabo mbarankuru yatsindiye ibihembo bitangwa mu rwego rw'amafilimi bizwi nka Oscars, bitatu.

Kandi uburyo igitabo gicukumbura ibibazo by'ivanguraruhu byatumye kiba imfashanyigisho mu mashuri.

Harper Lee ntiyakundaga kwiyamamaza mu ruhame mu buzima bwe.

Kugeza yanditse icyo yise " Go Set a Watchman", mu mwaka ushize.