Kizza Besigye 'yafunguwe'

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abasirikare n'abapolisi bateye ibiro by'ishyaka rya Kizza Besigye, FDC

Umugore wa Kizza Besigye avuga ko Besigye yarekuwe ku wa Gatanu nijoro.

Polisi itangaza ko yasubiye iwe. Besigye yatawe muri yombi mbere yo gukora ikiganiro n’abanyamakuru.

Polisi ivuga ko yashakaga gutangaza amajwi ye bwite y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, kandi ivuga ko bitemewe n’amategeko.

Besigye ni we uhanganye na perezida Yoweri Museveni mu matora.

Museveni arizera kongera igihe cy’imyaka mirongo itatu amaze ku butegetsi.

Kizza Besigye yafunzwe igihe habaga igitero ku biro bikuru by’ishyaka rye, mu murwa mukuru Kampala.

byabaye nyuma y’amatora yabaye ejo hashize ku wa Kane.

Abasirikare n'abapolisi bateye ibiro bikuru by'ishyaka rye, FDC.

Polisi yanamishije ibyuka biryani mu maso igihe abashyigikiye Besigye bahanganaga.

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora irerekana ko perezida Yoweri Museveni ari ku isonga.

Ariko abatavuga rumwe nawe bavuga ko yibye amajwi.

Ibindi kuri iyi nkuru