Urwanda rurahumuriza impunzi z'abarundi

Leta y'Urwanda iratangaza ko itazareka icyemezo cyo kwimurira impunzi z’abarundi mu bindi bihugu nk’uko iherutse ku bitangaza.

Gusa ngo iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa hadakoreshejwe imbaraga kandi uburenganzira bw’impunzi buzubahirizwa.

Intumwa z’Urwanda n’iza HCR zari mu nkambi ya Mahama kuri uyu wa mbere zabwiye izi mpunzi ko imishyikirano yo gushakisha aho zakwerekezwa ikomeje.

Image caption Azam Sabeer uhagarariye HCR.

Azam Sabeer uhagarariye HCR na we yabwiye impunzi ko Leta y’Urwanda idashobora kuzishushubikanya.

Icyemezo cya leta cyakurikiye raporo zitandukanye zishinja U Rwanda kuba inyuma y’ibibera mu Burundi.

Leta y’Urwanda ikomeje kwemeza ko nta nyungu ifite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu bituranye.

Image caption Ministri Seraphine Mukantabana ufite ibibazo by'impunzi mu shingano ze.

Uhagarariye HCR ntahakana cyangwa ngo yemeze ibi bivugwa ariko ashimangira ko bishobora kugira ingaruka ku nkunga igenerwa izi mpunzi.

Kuri we ngo ibi bihugu ntibyakomeza kohereza inkunga mu gihe yaba ikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare byo gutoza impunzi z’Abarundi nk’uko byemezwa n’ibi byegeranyo.