Amazi yatangiye gukaruka i Delhi

Amazi yatangiye kugaruka mu murwa mukuru w'Ubuhinde, Delhi, nyuma y'imyigaragambyo yatumye abantu bagera kuri miliyoni icumi babura amazi.

Abenjeniyeri barimo gusana umuyoboro w'amazi wangijwe n'imyigaragambyo irimo urugomo y'abahinde bo mu bwoko bwa Jat.

Abari mu myigaragambyo basabaga ko leta yababonera imirimo. Amashuri, yari yarafunze imiryango ku wa mbere, uyu munsi yongeye gufungura.

Ministri ufite amazi mu nshingano ze, Kapil Mishra, yaburiye abahinde ko iki kibazo kitarangiye. Yasabye abatuye Delhi gukoresha amazi bayarondereza.

Imyigaragambyo y'abo mu bwoko bwa Jat ubu yaracururutse nyuma yaho leta yemereye kwiga ikibazo cyabo.