Isano hagati ya Zika n'imibonano mpuzabitsina?

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Abategetsi bashinzwe ubuzima muri Leta zunze ubumwe za Amerika barimo gukora amaperereza ku bantu bashya bafite agakoko ka Zika.

Biravugwa ko bashobora kuba barakanduye binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Aba nabo ni abagabo basuye ututerere twibasiwe n'agakoko ka Zika bivugwa ko gafite uruhare mu kibazo cy'abana bavuka bafite ubumuga muri Brezil.

Abategetsi bo muri Amerika baravuga ko abantu bashobora kuba bandurira aka gakoko gaterwa n'umubu, binyuze mu mibonano mpuzabitsina kurusha uko abantu babikekaga.

Muri Bresil, itsinda ry'abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika n'abakozi bo mu buvuzi ba Bresil batangiye gusura ingo mu karere kamwe kibasiwe cyane n'ako gakoko.

Icyo bagamije ni ukurushaho kumenya isano riri hagati y'ako gakoko n'abana bavukana ubumuga bwo kugira udutwe dutoya n'ubwonko butakuze neza.