BBC yahamijwe icyaha

Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Jimmy Savile

Icyegeranyo gikomeye cyameje ko BBC yakoze icyaha cyo kuba itarashoboye gukurikirana umukozi wayo, Jimmy Saville, wari kabuhariwe mu gufata abagore ku ngufu cyangwa kubahohotera.

Jimmy Saville, witabye Imana muri 2011, yari icyamamare kuri radiyo na televiziyo.

Icyo cyegeranyo cyavuze ko mu kazi yakoraga kuri BBC, Jimmy Saville, yafashe abagore ku ngufu cyangwa arabahohotera.

Icyegeranyo cyavuze yabikoreye abagore barenga 70, igice cyabo bari abana.

Icyo cyegeranyo cyavuze ko abakozi bari bazi ngeso y'uwo mugabo ariko ntibabibwiye ubutegetsi bwa BBC kubera umuco wo kubaha ibyamamare bya radiyo na televiziyo.

Umuyobozi mukuru wa BBC, Tony Hall, yasabye imbabazi abahohotewe.

Yemeye ko BBC yafashije Savil mu kubuka izina rye bikaba byaratumye aba ku isonga mu gihugu mu gushakira imfashanyo abakene.

Mu mwaka wa 2012, nibwo hamenyekanye ko Savil yamaze imyaka 40 ahohotera abagore

Yabikoreye mu mavuriro, amazu arera abana n'amazu ya BBC.