Muri G-20 ntibumvikana ku bukungu bw'isi

Uwufise ububasha kw’isanamu

Abaministri b'imali n'abakuru ba za banki nkuru bo mu bihugu byibumbuye mu muryango wa G20, bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi ku isi, ntabwo bumvikana ku gisubizo baha ikibazo cy'ubukungu bw'isi byitezwe ko umuvuduko wabwo ugiye kugabanuka.

Mu nama barimo mu Bushinwa, minisitiri w'imali w'Ubudage, Wolfgang Schaeuble, yerekanye ko adashyigikiye ko amaleta adakomeza guha ingufu ubukungu akoresheje uburyo bwo kubwinjizamo amafaranga mashya. Yavuze ko ubukungu bwiyongereye hakoreshejwe gufata imyenda bushobora guhura n'ibibazo bikomeye, ugasanga ari ubukungu ku izina gusa.

Ariko rero, Jeroen Dijssebloem, uhagarariye akarere gakoresha ifaranga rya Euro yavuze ko kwongera ubukungu leta ibushyiramo amafaranga, bishobora gukomeza kwitabazwa.

Ministri w'imali wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Jacob Lew, yavuze ko bikomeje kuba ngombwa cyane ko uburyo bwose bushoboka bwakoreshwa mu kwongera umuvuduko w'ubukungu bw'isi.