Ibirori by'isabukuru y'amavuko ya Mugabe

Muri Zimbabwe, abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Perezida Robert Mugabe wujuje imyaka 92 y'amavuko mu cyumweru gishize.

Abanenga leta baravuga ko ibyo birori - bivugwa ko bizatwara amafaranga agera ku bihumbi magana inani by'amadolari - ari ugusesagura mu gihe mu gihugu havugwa ikibazo cy'uruzuba rukabije.

Perezida Mugabe yamaganye ibihugu bitanga imfashanyo byo mu Burayi na Amerika mu ijambo yagejeje ku baturage b'igihugu cye mu birori byo kwizihiza imyaka 92 amaze avutse.

Yabwiye abayoboke be babariwa mu bihumbi za mirongo ko imfashanyo yise "yaboze, kandi y'umwanda" yagombye kuguma aho iri niba abayitanga bashyize amananiza kuri Zimbabwe ngo yemere ko abagirana imibonano mpuzabatsina babihuje bashobora gusezerana.

Yanasabye ko mu ishyaka rye rya ZANU-PF habanokamo ubumwe kandi yakira neza ingamba zo guhana abanyamuryango baryo bashinja umugore we, Grace Mugabe, kwifuza umwanya w'umukuru w'igihugu.

Perezida Mugabe yageze ku butegetsi mu 1980 igihe igihugu cyasezereraga ubutegesi bw'abanyamuke b'abazungu kikabona ubwigenge.

Zimbabwe yakoronijwe n'Ubwongereza.