Kamarampaka ku banyamahanga mu Busuwisi

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption People's Party ivuga ko umutekano uzarushaho kuba mwiza abanyamahanga bishe amategeko birukanwe.

Kuri kino cyumweru abaturage bo mu Busuwisi bari mu matora ya kamarampaka agamije gushyiraho amategeko yirukana mu gihugu abanyamahanga bahamijwe ibyaha bitoya.

Amajwi ya mbere yabaruwe arerekana ko abaturage b'icyo gihugu bateye utwatsi igitekerezo cyo kwirukana mu gihugu abanyamahanga bahamijwe ibyaha bitoya.

Ayo majwi arerekana ko 60% by'abatoye baza kwanga icyo gitekerezo.

Iki gitekerezo cyatanzwe n'ishyaka ryitwa iry'abaturage (People's Party) rigendera ku matwara akaze yo gushaka ko ibintu bidahinduka.

Iryo shyaka rivuga ko abasuwisi batishimiye ukuntu umubare w'abanyamahanga binjira mu gihugu ukomeza kwiyongera ndetse n'ibindi bibazo by'imibereho y'abaturage bishamikiyeho.