Isenywa ry'inkambi y'abimukira mu Bufaransa

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Mu Bufaransa mu mujyi wa Calais, habaye ibikorwa byo gukozanyaho mu gihe leta yatangiye gusenya ibice bimwe by'inkambi y'abimukira izwi ku izina rya Jungle.

Igipolisi gihosha imyigaragambyo cyagombye gukoresha ibyuka biryana mu maso kugirango kigize inyuma abimukira bagiteraga amabuye.

Abashinzwe gusenya bahageze nyuma yaho umucamanza ategekeye ko iyo nkambi isenywa usibye inyubako zihurirwamo na benshi mu gice cyepfo cy'iyo nkambi.

Umurongo umwe w'abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bitwaje ndembo ndetse n'ibyuka biryana mu maso nibo bari bacunze umutekano igihe abafundi barimo gusenya bakoresheje inyundo inyubako zikoze mu mbaho.

Mu gitondo cy'uyu munsi umuyobozi w'umujyi wa Calais yageze aho hantu avuga ko bari bigije inyuma igikorwa cyo gusenya cyari giteganijwe mu cyumweru gishize kubera ibibazo byatewe n'abaharanira kutabaho kw'imipaka.

Abayobozi bari aho bavuze ko inzu zitarimo abantu arizo zonyine zizasenywa.

Abimukira babarirwa mu magana bareberaga.