Itorero ry'Anglican ryasengeye u Burundi

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Justin Welby,Musenyeri mukuru w'itorero ry'Abangilikani ku isi

Musenyeri mukuru w'itorero ry'abangilikani ku isi, Justin Welby, wageze i Bujumbura uyu munsi, aherekejwe n'umugore we, yayoboye misa yo gusengera u Burundi.

Yavuze ko ari mu Burundi gushyigikira itorero ry'Abangilikani no kugaragaza ko u Burundi ari igihugu abantu bakunda kandi batahebye.

Itorero ry'Abanglikani ni ryo rya 2 rifite abayoboke benshi mu Burundi, iryo torero riravuga ko mu Barundi 10 rifitemo umuyoboke 1.

Justin Welby, yahamagariye Abarundi gufatanya, bakabana nk'abantu n'ubwo baba batabona ibintu kimwe.

Muri urwo rugendo, Bwana Welby, azabonana n'abayobozi banyuranye b'Uburundi barimo n'umukuru w'ihugu.