Luiz da Silva yamaganye abamufashe

Image caption Lula da Silva

Luiz Inacio Lula da Silva, wari perezida wa Brazil, yamaganye abashinjacyaha bamuhase ibibazo ku birego bya ruswa.

Mu ijambo ririmo uburakari bwinshi amaze kurekurwa, nyuma y'amasaha arenga 3 ahatwa ibibazo,Lula de Silva yasobanuye ko uyu munsi wari umunsi wo gutesha agaciro demokarasi.

Abashinjacyha baramukeka kugira uruhare muri ruswa ya za miliyoni z'amadolari zanyuze mu kigo cya leta gicuruza peteroli- Petrobras.

Basatse ingo ze hamwe n'izabvandimwe be n'ikigo yashinze gifasha abakene.

Icyo kirego ntikireba Lula wenyine kuko hari n'ababanyapolitiki n'abakozi ba leta bakuru bamaze gufatwa.