Uwuregwa na Dr Niyitegeka yitabye urukiko

Image caption Dr Theoneste Niyitegeka avuga ko akwiriye kurekurwa kuko impapuro zerekana ifungwa rye zidahari

Umuyobozi wa gereza ya Nyanza, bwana Iyaburunga Innocent yitabye bwa mbere urukiko ngo yisobanure ku kirego cya Dr Theoneste Niyetegeka umushinja kumufunga binyuranye n’amategeko.

Bwana Niyitegeka wigeze gushaka kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yahamijwe icyaha cya genocide mu mwaka wa 2008.

Gusa nyuma y’imyaka 7 byaje kugaragara ko inyandiko zimufunga zituzuye, aha akaba ari ho ahera arega umuyobozi wa gereza.

Umwunganira asaba irekurwa ry’uwo yunganira kuko avuhga ko ibi bigaragaza ko afunze nta mpamvu.

Ikitamenyerewe mu rukiko

Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye, uretse abo bigaragara ko ari aba hafi bo mu muryango wa Theoneste Niyitegeka, hari n’abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bigaragara ko bazanywe n’amatsiko.

Ikitari kimenyerewe cyane ni uko umwe mu barinda gereza witwaje intwaro yari imbere mu rukiko ahatari kure y’ahari inteko iburanisha.

Uyu yaje no kugaragara cyane abuza abanyamakuru gufata amafoto nyamara umucamanza yari yabitangiye uburenganzira.

Gusa yaje kwemera gucisha make, umucamanza amwibukije ko ari we ufite ijambo rikomeye mu cyumba cy’iburanisha.

Umuyobozi wa gereza ya Nyanza, Iyaburunga Innocent nawe yari yitabye urukiko mu mwambaro we wa kaki uranga abarindagereza.

Nyuma yo gusoma ikirego, uregwa ari we muyobozi wa Nyanza ndetse n’umwunganira bavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza.

Bishingikirije itegeko ryo mu mwaka wa 2013, bavuze ko urukiko rufite ububasha ari urwa Busasamana kuko ari rwo ruri hafi ya gereza ya Nyanza Niyitegeka afungiyemo.

Image caption Theoneste Niyitegeka yashakaga kwitoreza kuba Perezida, ariko ahamwa icyaha na Gacaca

Naho umunyamategeko John Nkundiye wunganira Niyitegeka we akavuga ko itegeko rya 2004 ryari rikiriho mu mwaka wa 2008 ubwo Niyitegeka yafungwaga, ari ryo yumva ryarenganura uregwa.

Impaka zabaye ndende, umucamanza yemeza ko urukiko rugomba kubanza gusuzuma iki kibazo mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira gusuzumwa, icyemezo kikaba kigomba kuboneka kuri uyu wa Gatatu.

Theoneste Niyitegeka arega umuyobozi wa gereza ya Nyanza kumufunga binyuranye n’amategeko kuko dosiye y’urukiko Gacaca yamuhamije icyaha isigayemo impapuro 2 gusa zitagaragaramo ibyaha aregwa ndetse n’ababimushinja.

Yashakaga kuba Perezida

Theoneste Niyitegeka, umuganga by’umwuga yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2003 ubwo yifuzaga guhangana nna Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu, uretse ko icyifuzo cye cyaburijwemo na Komisiyo y’amatora.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo yinjijwe muri gereza ahamijwe icyaha n’urukiko Gacaca rwa Gihuma rwamushinjaga kugira uruhare mu rupfu rw’abarwayi b’ababatutsi bari mu bitaro bya Kabgayi yakoreraga.

Ikitaramenyekana kugeza ubu ni irengero rya zimwe mu mpapuro zari muri dosiye imuhamya icyaha.

Umwunganira we asanga igisubizo ari ukurekura Dr Niyitegeka kuko nta muntu ufungwa adafite ibyemezo bimuhamya icyaha.