Sierra Leone: Perezida yanze itegeko ryemera gukuramo inda.

Perezida Sierra Leone Ernest Bai Koroma yongeye kwanga gusinya itegeko ryemera gukuramo inda avuga ko byagombye kujya muri kamarampakka.

Itegeko ryatowe mu nteko ishinga amategeko mu kwezi kwa 12 ku bwiganze, ariko Bwana Koroma yanga kurisinya kubera imyigaragambyo y’abayobozi b’amadini.

Nyuma y’ibiganiro, abadepite bamusubije iri tegeko mu kwezi gushize, nta gihindutseho.

Iri tegeko ryakwemerera abagore gukuramo inda mu gihe cy’ibyumweru 12 isamwe cyangwa se igihe batewe inda n’umuvandimwe, bafashwe ku ngufu cyangwa na none urusoro rufite ikibazo ku byumweru 24.

Kugeza ubu gukuramo inda ntibyemewe n’amategeko, ku mpamvu iyo ari yo yose.

Imiryango y’uburenganzira bwa kiremwamuntu irimo na Human Rights Watch, Amnesty International ndetse n’imiryango itanu muri Sierra Leone yandikiye perezida Koroma mu kweze kwa Kabiri imusaba kwemera iri tegeko.

Ibaruwa yabo yagiraga iti: “Gukuramo inda bidakozwe neza kenshi bitewe n’amategeko abibuza ndetse no kutabona uburyo bw’amakuru n’ubumenyi bujyanye n’imyororokere ni imwe mu mpamvu zikomeje gutera impfy z’impinja muri Sierra Leone.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi, OMS, rigereranya ko Sierra Leone ifite ikigero cyo hejuru ku isi cya 1.360 ku bantu 100.000 mu mwaka ushize.

Umunyamakuru wa BBC Umaru Fofana uri mu murwa mukuru, Freetown, avuga ko ikibazo cyo gukuramo inda cyateye impaka zikomeye ndetse n’imyigaragambyo ku mpande zombie.

Perezinda Koroma ubu yashyikirije iri tegeko akanama gashinzwe gusuzuma itegekonshinga kari kuryiga.