‘Icyiza iyo kitaje, mpora niteguye ikibi’ – Kagame ku birimo kuba muri DR Congo

Perezida Tshisekedi na Paul Kagame mu kwezi kwa Kamena(6) 2021 ku Gisenyi mu Rwanda, ubwo umubano wa bombi wari mwiza  
Insiguro y'isanamu,

Perezida Tshisekedi na Paul Kagame mu kwezi kwa Kamena(6) 2021 ku Gisenyi mu Rwanda, ubwo umubano wa bombi wari mwiza  

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuriza ibyiza kuri DR Congo no ku Rwanda, ariko ko “icyiza iyo kitaje” bigomba gusanga “niteguye ikibi”.

Mu kiganiro cy’umwihariko n’ikigo cya leta cy’itangazamakuru, RBA, yasubije ahanini ibivugwa n’abategetsi ba Congo ko leta akuriye ifasha inyeshyamba za M23.

Mu cyumweru gishize mu kwizihiza ubwigenge bwa DR Congo, Perezida Felix Tshisekedi nanone yashinje u Rwanda gufasha M23, kandi avuga ko izo nyeshyamba - zimaze gufata igice kimwe cya teritwari ya Rutshuru - zitazigera zinjizwa mu ngabo za leta.

Ahereye mu byabaye cyera, Kagame yavuze ko iki ari ikibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda “kitigeze gikemurwa neza ariyo mpamvu gihora kigaruka.”

Yemeza ko ikibazo cy’inyeshyamba za M23 kugikemuza imirwano, nk’uko byakozwe mu 2012 hashyirwaho umutwe w’ingabo z’ibihugu by’akarere, byari amakosa.

Icyo gihe izi nyeshyamba zaratsinzwe zicikamo kabiri igice kimwe gihungira mu Rwanda ikindi muri Uganda. Ibi bihugu byombi byashinjwaga kuzifasha, ariko bikabihakana.

Imyaka 10 nyuma yaho izi nyeshyamba zongeye kwisuganyiriza ahegereye imisozi y’ibirunga muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Kagame yagize ati: “Twakomeje kubibutsa ko hari inzira za politiki [zo kugikemura] zitakoreshejwe".

Yasubiyemo ko iki kibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda “n’ihohoterwa bakorerwa iwabo” ari ikibazo kireba ubutegetsi bwa Congo, ndetse agera aho abagereranya “n‘umwana ukora amakosa akaba ari we urira”.

Ati: “Ni gute uvuga ngo abantu ntibakiri abaturage b’igihugu cyabo? Abo bantu iteka bazahora barwana bashaka kugira iwabo.”

Yashinje abategetsi ba DR Congo ko bananiwe ibyo bagiye bizeza gukorera abarwanyi ba M23 batsinzwe bagahunga mu 2012.

Ati: “Kugeza vuba aha imirwano igiye kuba, twavuganaga nabo [abategetsi ba DR Congo], tubaburira ibigiye kuba dushingiye ku makuru twabonaga.”

Kagame yavuze ko u Rwanda rudafasha M23 nk’uko abategetsi ba Congo babivuga “buri gihe iyo yabananiye”.

Ahubwo ashinja igisirikare cya leta ya DR Congo hamwe na MONUSCO gufatanya n’abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu mirwano barimo na M23.

Kuri FDLR, Perezida Kagame muri iki kiganiro yagize ati “ntibyakwihanganirwa ko FDLR cyangwa abasigaye bayo, bahabwa intwaro ngo batere u Rwanda”.

Imirwano iri muri DR Congo ubu yongeye guhungabanya umubano w’ibi bihugu, ubuhahirane, yongeye no kwibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda muri Congo, nk’uko ONU ibivuga.

ONU ivuga kandi ko kuva tariki 28 Gicurasi (5) kugeza 17 Kamena (6) abantu 150 bamaze kwicwa naho 700,000 bakava mu byabo kubera imirwano.