Janet Rugero: Umukobwa ufite umwihariko mu bukerarugendo

Yvette Kabatesi

BBC Gahuzamiryango

Janet Rugero iruhande rw'imodoka ye ari mu kazi

Abagore n’abakobwa baragenda biyongera mu kazi ko mu byanya by’inyamaswa (parike) bisurwa n’abakerarugendo mu Rwanda, ariko Jeannette Rugero arihariye. 

Duhagurukanye i Kigali saa kumi n’imwe za mugitondo, ati: “Amasaha ya kare niyo meza yo kugenda tukagerayo kare”, tugiye muri parike y’Akagera mu burasirazuba bw’u Rwanda. 

Janet w’imyaka 25 aracyerebutse cyane mu gusobanurira abakerarugendo ibijyanye na parike n’inyamaswa ziyibamo. 

Ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda, 16% muri Gashyantare 2022 nk’uko ikigo cya leta cy’ibarurishamibare kibivuga, buri hejuru mu b’igitsina-gore kurusha gabo, bikarushaho (21%) mu bari hagati y’imyaka 16 na 30.

Gusa iyi mibare ubwo yatangazwaga bamwe bayikemanze ko ishobora kuba iri hasi cyane ugereranyije n'uko ubushomeri buhagaze, cyane mu rubyiruko.

Ahavuye isanamu, Instagram/@rugerojanet

Insiguro y'isanamu,

Rugero yize kaminuza yigisha ubukerarugendo na business i Kigali ariko nawe ubwe asanzwe akunda ubukerarugendo

Ubukerarugendo ni amahirwe y’umurimo ari gutera imbere, nibwo rwego rwinjiza amafaranga menshi y’amahanga mu Rwanda kurusha izindi zose. 

Ikigo RDB kibushinzwe, muri Mata (4) uyu mwaka cyavuze ko nubwo hari Coronavirus, ubukerarugendo bwinjije miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na miliyoni 131$ mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021.  

Ubukerarugendo mu Rwanda ubu ni amahirwe yandi y’umurimo ku rubyiruko nka Janet Rugero, tumaze kwinjirana nawe muri cya cyanya cy’inyamaswa, tugeze hafi y’imvubu, ati:  

“Imvubu ni inyamaswa ziba mu mazi ariko zikaba no ku gasozi, ziri mu nyamaswa zica abantu benshi ku isi, cyane cyane muri Africa. 

“Nubwo imara amasaha menshi mu mazi nijoro ijya gushaka ibyo kurya, kuko irya ibyatsi, abantu rero bahura nazo ntabwo ibasagarira mu bundi bugome ahubwo ibikora irimo kwirengera iziko ihuye n’umwanzi. Niyo mpamvu rero akenshi zica abantu zitanarya n’inyama.”

Insiguro y'isanamu,

Rugero yatangiye kwinjira mu by'ubukerarugendo nk'akazi mu 2016

Abakerarugendo kenshi baratungurwa

Janet Rugero afite umwihariko, hano niwe mugore wenyine utwara imodoka ya ba mukerarugendo akagenda anabasobanurira. 

Bigeze saa saba z’amanywa, twageze aho baruhukira muri parike bakica isari, ni naho twaganiriye birambuye na Jeannette.

Nta kintu na kimwe yatamiye kuva mu gitondo twahura, yarabimenyereye, nk’uko abivuga, afata ikintu cyo kurya nyuma ya saa yine ariko ayo masaha yamusanga mu kazi akagifata muri aka karuhuko ka saa saba z’amanywa.

Ku bijyanye n’akazi ke ati: “Ndikorera, ahubwo nkorana na kompanyi zitandukanye z’abakerarugendo.

“Abakerarugendo kenshi baratungurwa iyo babonye ari umukobwa ugiye kubatwara, [akanabasobanurira] ariko iyo mumaranye umunsi umwe ibiri, itatu, akabona nta kibazo barishima cyane akavuga ati ‘ni ubwa mbere tugize ‘experience’ [yo gukorana] n’umukobwa’.

Mu kazi iyo habaye nk’ikibazo cy’uko imodoka ipfuye [bidakomeye cyane] niwe uyikorera kuko yafashe amasomo y’ubukanishi mbere y’ibi, nk’uko abivuga.

Insiguro y'isanamu,

Yvette Kabatesi mu kiganiro na Janet Rugero muri parike y'Akagera

Umuryango wabanje kutemera akazi akora

Irere Chantal amaze imyaka ine akorana na Rugero, avuga ko ari nawe wamubereye urugero n’icyitegererezo akaza muri aka kazi. 

Ati: “Ari mu bantu batuma mbikunda cyane, ni mu bigo bicyeya ubona umukobwa yifata akabyuka mu gitondo akatsa imodoka akajya muri Nyungwe[parike], ni gacyeya cyane.” 

Irere avuga ko mubyo yigira kuri Rugero harimo “kumva ko nta kintu cyaguhagarika na kimwe mu gihe Imana ikigutije ubuzima.”

Insiguro y'isanamu,

Atwara abakerarugendo akanabasobanurira byose babonye muri parike

Janet avuga ko aka kazi gasaba kubanza gushora imari muri wowe ubwawe, mu bumenyi bw’ahantu n’ibindi, kuko ajya anakorera aka kazi mu zindi parike hanze y’u Rwanda. 

Ati: “Iyo ntari mu gihe cy’akazi kenshi mfata amafaranga nkajya gusura ahantu nkahamenya, nkamenya ibiriyo, nkamenya uko bikorwa, ubutaha nkazasubirayo mfite abakiliya.” 

Asobanura ko muri iki gihe kugira ngo ukore akazi nk’ake biba ari byiza kuba ushobora gutwara imodoka no gusobanurira abakerarugendo icya rimwe. Nubwo abagore n’abakobwa muri iki gihe bakiri mbarwa babasha kubikora byombi. 

Ati: “Ni akazi keza gahemba neza, katoroshye no gukora ariko gasaba kuba ufite ikintu ushaka kugeraho.” 

“Nabanje kugira inzitizi z’umuryango utaremeye akazi nkora, kubera kagenda ukamara icyumweru urara ahantu, uri umwana w’umukobwa 

“Ariko bagenda babona ko umaze kuba umuntu mukuru kandi wahisemo ikintu ushaka kandi unashoboye.” 

Janet, akunda kuba yambaye imyanda y’akazi ariko no hanze yako akunda kuba yambaye ipantalo n’umupira, asetsa ati: “Ikanzu iyo nyambaye mba numva mfite imbeho!” 

Aka kazi avuga ko gatuma yiyubaha nk’umukobwa kandi n’abandi bakamwubaha, ashishikariza abakobwa gutinyuka imirimo yose bamwe bibwiraga ko ari iy’abagabo gusa. 

Ati: “Nkora akazi kanjye neza, mbona amafaranga yanjye nkitunga mu buzima bwanjye bwa buri munsi, buri kimwe cyose ndakimenyera.”

Nyuma y’amasaha 12 Janet adutwaye, anadusobanurira ibyo muri parike y’Akagera turi hafi kugera i Kigali aho twaturutse, yambwiye uko amerewe n’uko arangiza umunsi we. 

Ati: “Ntabwo naniwe kuko aka ni akazi kanjye ka buri munsi, hari igihe ntwara n’amasaha arenze ayo ku munsi. 

“Iyo ngeze mu rugo ndabanza ngakaraba, nkafata umwanya wo gutekereza uko umunsi wanjye wagenze, nkareba ese byagenze neza, ese byapfiriye he? Ubundi nkajya mu buriri nkaryama.”