Nigeria: Ababarirwa muri mirongo bari bategerereje mu rusengero 'Igaruka rya Nyagasani' batabawe i Ondo

Umupolisi ufite imbunda

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Polisi icyeka ko cyari igikorwa cyo gushimuta abantu mu kivunge (ifoto yo mu bubiko)

Polisi ya Nigeria yatabaye abantu 77, barimo n'abana, bari bari mu rusengero aho bari bafungiranywe, muri leta ya Ondo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'igihugu.

Byemezwa ko bamwe muri bo bari bahamaze amezi.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko benshi muri bo bari barasabwe kuhategerereza igaruka rya Yezu (Yesu) Kristu (Kristo) mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ndetse bari barataye ishuri kugira ngo bazashobore kumwibonera agarutse.

Igikorwa cyo gusaka cya polisi cyabaye nyuma yuko umubyeyi w'umugore yinubye avuga ko abana be babuze, avuga ko atekereza ko bari mu rusengero.

Polisi ivuga ko irimo gukora iperereza ku gicyekwa ko ari ugushimuta abantu mu kivunge, nyuma yuko isatse urusengero Whole Bible Believers' Church, ruri mu gace ka Valentino, mu mujyi wa Ondo.

Umupasiteri wo muri iri dini ry'abarokore (abapantekote), David Anifowoshe, n'umwungirije, batawe muri yombi, mu gihe abari bari muri urwo rusengero bajyanwe n'abategetsi ngo babiteho.

Funmilayo Odunlami, ushinzwe gutangaza amakuru muri polisi ya Nigeria, yagize ati:

"Iperereza ry'ibanze ryahishuye ko Pasiteri Josiah Peter Asumosa, pasiteri wungirije muri uru rusengero, ari we wabwiye abayoboke ko Imperuka izaba mu kwezi kwa kane, ariko nyuma yaho irahindurwa ishyirwa mu kwezi kwa cyenda mu 2022 anasaba urubyiruko muri abo bayoboke kubaha gusa ababyeyi babo bo muri Nyagasani [Imana]".

Yongeyeho ko bose hamwe, polisi yatabaye abana 26, urubyiruko umunani n'abantu bakuru 43.

Amaza (igaruka) ya Nyagasani ni imyemerere ya gikristu (gikristo) yuko Yezu (Yesu) Kristu (Kristo) azagaruka ku isi, nyuma y'ibivugwa muri Bibiliya ko yagiye mu Ijuru. Imperuka ni igitekerezo cyuko abakristu (abakristo) bizera Imana bazajyanwa mu Ijuru ubwo azaba agarutse.

Hashize igihe hari uguhangayika mu bakristu (abakristo) muri iyo leta ya Ondo, kuva haba igitero cyiciwemo abantu ku rundi rusengero.

Abantu batari munsi ya 50 barishwe mu gitero cyo kurasa mu kivunge cy'abantu no guturitsa ibisasu kuri kiliziya gatolika yitiriwe Mutagatifu Fransisiko, mu mujyi wa Owo, ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa gatandatu.

Abategetsi bo ku rwego rwa leta ya Nigeria bacyeka ko ishami ry'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) ry'intara y'Afurika y'uburengerazuba ari ryo ryakoze ubwo bwicanyi.