Olympic:Impanuro ya Venuste Niyongabo

ikirangantego cya olympik

Venuste Niyongabo, umurundi wa mbere watsindiye umudari wa zahabu mu kwiruka metero 1,500 mu mikino ya olympik yabereye Atlanta muri 1996, ababajwe n'uko nta wundi Murundi uratera mu kirenge cye.

Mu kiganiro na BBC GAHUZAMIRYANGO mu kwitegura imikino ya Olympik izabera i Londres mu kwezi kwa 7, Niyongabo arasaba abategetsi ba leta n'imikino kwita ku bakinnyi bafite ubushobozi bwo kujya mu marushanwa mpuzamhanga.

Aravuga ko gutegura umukinyi bikeneye imyaka itari munsi y'ibiri kandi hagashyirwaho gahunda yo guteza imbere imikino.

Venutse aravuga ko gukoresha amafaranga utegura abakinyi atari ukwangiza amafaranga kubera ko abakinyi batuma igihugu kimenyekana ku isi.

N'ubwo atuye mu Butaliyani, Venuste aravuga ko yanze guhindura ubwenegihugu bwe kubera ko akunda igihugu cye kandi yumva ashaka kugifasha no kukimenyekanisha.

Niba ushaka kumva ibindi bisobanuro bya Venutse ku mikino ya Olympik, kurikira imvo n'imvano yo ku tariki 21 uku kwezi.