Oscar Pistorius
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Urubanza rwa Pistorius

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Mu rukiko i Pretoria

Umunonotsi wo muri Afrika yepfo, Oscar Pistorius yahakanye icyaha cyo kwica umukunzi we mu rubanza rwatangiye i Pretoria.

Bwana Pistorius, wacitse amakuru yombi ariko akirukankira ku byuma, araregwa kwica umukobwa w'icyamamare kw'isi mu bwiza akaba yaranazwi kuri Television yitwa reality TV, Reeva Steenkamp.

Bwana Pistorius yarashe amasasu ane mu cyumba bogeramo, akavuga ko ari kubw'impanuka yitiranyije uwo mukunzi we n'umugizi wa nabi wari winjiye mu nzu ye.

Icyumba cy'urukiko cyari cyuzuye maze umutangabuhamya avuga ukuntu yumvise Reeva asakuza maze yumva amasasu aravuze.