Rayons Sports niyo ya mbere by’agateganyo

Abafana ba Rayon Sports
Insiguro y'isanamu,

Abafana ba Rayon Sports

Rayons Sports yahise ifata umwanya wa mbere yujuje amanota 35, iwusimburaho APR FC yo yatsinzwe na Etincelles ku wa Gatanu 1-0.

Ikipe ya Mukura VS yashoboraga gufata umwanya wa kabiri ariko ibangamirwa na Police FC yayitsinze 1-0 bityo iguma ku mwanya wa 3 .

Umutoza wa Mukura VS, Godefrey Okoko, avuga ko ikipe ye izakomeza guhatana.

"Haracyari kare kuko ni umunsi wa mbere w'imikino yo kwishyura. Tuzagerageza gukomeza kwirwanaho, Imana idufashije kandi ntacyatubuza gutwara iki gikombe "

Insiguro y'isanamu,

Abakinnyi ba Mukura VS basuhuzanya n'aba Police FC

Mu yindi mikino Kiyovu yatsinze Bugesera 3-2, Rwamagana City inganya na AS KIGALI 0-0.

Amakipe ya Etincelles na AS Muhanga niyo ari inyuma y'ayandi ku rutonde ku myanya ya 15 na 16 ndetse nbikaba bishoboka ko aya yazakina mu cyiciro cyo hasi umwaka utaha niba ntacyo ashoboye guhindura.

Urutonde rw'agateganyo ku munsi wa 16.

1. Rayons Sports 35

2. APR FC 34

3. MUKURA VS 32

4. Police FC 31

5. AS KIGALI 29