Leicester yazamuye igikombe cya Shampiyona y'Ubwongereza

Claudio Ranieri
Insiguro y'isanamu,

Umutoza Claudio Ranieri yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere mu mateka ye

Leicester City yishimiye ikamba ry'igikombe cya shampiyona mu Bwongereza ku nshuro ya mbere mu myaka 132 ikipe imaze ibayeho, inatsinda Everton ku munsi wari wuzuye ibyishimo kuri sitade ya King Power.

Uyu ni wo wari umunsi Leicester yahawe igikombe ku mugaragaro nyuma yo kugitwara ku wa Mbere igihe Tottnham yananirwaga gutsinda Chelea byatumye abafana n'abakinnyi batangira kwishima ku buryo budasanzwe.

Ikipe ya Leicester yatangaje benshi ku isi igihe kapiteni Wes Morgan n'umutoza Claudio Ranieri bazamuraga igikombe cya shampiona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza. Ikipe yatangiye irwana no kutajya mu kiciro cya kabiri.

Intsinzi y'ibitego 3-1 ni ikindi kimenyetso cyerekana imbaraga za Leicester, umurava ndetse n'ubushake bwo gutsinda byanabagejeje ku gikombe. Ariko uyu wari urenze kuba umukino usanzwe wa ruhago, cyari igihe cy'amarira y'ibyishimo ndetse n'umunezero urenze urugero.

Ibirori bya Leicester byo kwishimira igikombe byatangiriye kuri sitade ku wa mbere bikomeza mu gihe cy'icyumweru cyose igihe Morgan ari kumwe n'umutoza we bazamuraga igikombe ku mugaragaro.

Abafana babarirwa mu bihumbi bakikije sitade bishimira igikombe itwaye nyuma y'amezi icyenda itunguye isi yose.

Leicester itwaye iki gikombe nyamara itangira yari ifite amahirwe abarirwa kuri 5.000-1. Ni ukuvuga ko uvuze ko izatwara igikombe ugatanga ifaranga rimwe, washoboraga guhabwa ibihumbi bitanu. Mu yandi magambo byafatwaga nk'ibidashoboka.

Insiguro y'isanamu,

Mark Selby wavukiye mu mujyi wa Leicesteryatwaye igikombe cya billard (snooker) ku wa Mbere bitera ibyishimo birenze abo mu mujyi wose

Insiguro y'isanamu,

Buri mufana wese wa Leicester yazamuye ishusho y'igikombe mbere y'umukino

Insiguro y'isanamu,

Bamwe bari bazanye ibikombe bikoreye bisa n'icya shampiyona

Insiguro y'isanamu,

Mu gihe abandi ndetse bari bambaye nk'amafuku; ikirango cy'ikipe ya Leicester

Insiguro y'isanamu,

Abafana ba Leicester bari bishimye bikomeye

Insiguro y'isanamu,

Uyu mufana afite icyapa cyanditseho ngo "Iyambure imyenda yawe Gary, isezerano ni isezerano" Ni nyuma y'uko Gary Lineker, wigeze gukinira Leicester yavugiye ko nitwara igikombe azatangaza ikiganiro akora kuri BBC gisesengura shampiyona y'Ubwongereza, yambaye imyenda y'imbere gusa.