Kenya yugarijwe n'ibibazo bishya by'ikoresha ry'ibiyobyabwenge

Emily Chebet
Insiguro y'isanamu,

Umukinnyi watwaye amarushanwa y'isi abiri muri Cross country, Emily Chebet, ari mu bahagaritswe muri Kenya kubera imiti yongera imbaraga itemewe.

Kenya yatangajwe ko yanyuranyije n'amategeko agenga ibiyobyabwenge mu mikino.

Iki cyemezo gitunguranye kirasa n'igisobanuye ko bamwe mu bakinnyi ngororamuburi b'ibihangange ku isi bashobora kubura mu mikino ya Olempike (Olympic) izabera i Rio muri Brezil mu kwezi kwa Munani.

Kenya, kimwe mu bihugu bikomeye ku isi mu mikino ngororamubiri, cyamaze kurenga ku itariki ntarengwa yari yatanzwe n'ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu mikino ngororamubiri ku isi (WADA), yari igamije kwerekana ko idakoresha uburyo butemewe mu mikino.

Akanama ka WADA gashinzwe kugenzura niba amabwiriza yarakurikijwe kanzuye ko igihugu kitakurikije ibisabwa, igihe abakagize bahuriraga i Montreal ku wa Kane, bavuga ko hari ibibazo bigaragara mu mategeko agenga kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

Ibiyatangajwe n'akanama bigomba kwemezwa n'inama nkuru ya WADA.

Nyuma y'amahano y'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse na ruswa, Kenya yahawe gasopo yo gukurikiza amabwiriza ya WADA bitaba ibyo igahabwa ibihano.

Mu kwezi gushize, Kenya yashyizeho itegeko rigenga ikigo cyo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu gihugu hose, iryo tegeko ni perezida Uhuru Kenyatta waryitangarije ubwe.

Byabonwaga nk'aho icyo gikorwa cyari kunyura WADA.

Ariko ubu noneho byagiye mu maboko y'Akanama gashinzwe imikino Olempike ku isi (IOC) kazafata icyemezo niba Kenya ikwiye guhagarikwa mu mikino ya Rio cyangwa mu yandi marushanwa.

Abagize ako kanama bashobora gushirwaho igitutu cyo kubikora kubera amahano y'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge atera impungenge kubera ko igihugu kidakora ibihagije mu kurwanya ikibazo.