Umunyarwanda yaciye umuhigo w'isi mu mukino wa Cricket

Agapira gakoreshwa muri Cricket
Insiguro y'isanamu,

Agapira gakoreshwa muri Cricket

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Cricket mu Rwanda, yaciye umuhigo w'isi 'Guinness Word Record' mu kumara igihe kirekire akubita udupita mu rushundura.

Eric Dusingizimana yakuyeho umuhigo wari usanzwe w'amasaha 51. Ari gushakisha amafaranga yo kwifashisha mu kubaka ikibuga cya mbere ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda. Ibi biri mu ntamwe zo kuzamura uyu mukino wa Cricket mu gihugu ndetse no gushishikariza abandi Banyarwanda benshi kuwukina.