Inkongi y'umuriro kuri imwe muri hoteli zizwi muri Kigali

Biravugwa ko umuriro watewe n'ibyuma bisudira
Insiguro y'isanamu,

Biravugwa ko umuriro watewe n'ibyuma bisudira

Hoteli Chez Lando iherereye i Remera ahazwi nko ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali hafi ya stade Amahoro yafashwe n'inkongi y'umuriro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016.Aya makuru yemejwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu murwa mukuru, Kigali. Ni Hoteli ijyendwamo n'abanyamahanga cyane cyane abaturuka ku mugabane w'uburayi na Amerika.

Amazu y'ibyumba by'inama n'ibyo bafatiramo amafungo ni byo byangiritse cyane
Insiguro y'isanamu,

Amazu y'ibyumba by'inama n'ibyo bafatiramo amafungo ni byo byangiritse cyane

Amafoto yafashwe yerakana umwotsi urimo gupfupfunyuka hejuru y'inyubako.Umunyamakuru wacu wahageze aravuga ko umuriro wahereye mu cyumba cy'inama na restaurent, aho basudiraga bashyiramo ibyuma bishyushya amazi. Abaganiriye nawe bamubwiye ko byaje guteza gukoranaho kw'insinga (Court Circuit).

Umwotsi ukomeye wagaragara mu kirere utewe n'inkongi

Ahavuye isanamu, BBC Sport

Insiguro y'isanamu,

Umwotsi ukomeye wagaragara mu kirere utewe n'inkongi

Umuriro wahise utangira kwaka uhereye mu gisenge.Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ni ryo ryahise ritabara rifatanyije n'abakozi b'iyo hoteli ndetse n'abaturage.Icyumba cy'inama ni cyo cyangiritse cyane, n'igice cyaho bafatira amafunguro.

Kugeza ubu ibikoresho byari mu bindi byumba bitafashwe byasohowe hanze mu gihe ubutabazi bugikomeza.

Nta makuru y'abantu baba bakomeretse cyangwa baba baguye muri iyi nkongi yari yamenyekana.

Hoteli Chez Lando ni imwe mu zizwi mu mujyi wa Kigali
Insiguro y'isanamu,

Hoteli Chez Lando ni imwe mu zikunze kugendererwa n'abakerarugendo b'abanyamahanga mu mujyi wa Kigali