Euro 2016: Didier Deschamps yavuze ko Ubufaransa buzakora iyo bwabaga bugatsinda Ubudage

Ahavuye isanamu, Nolwenn Le Gouic
Umutoza w'Ubufaransa Didier Deschamps avuga ko ikipe ye izakina "n'ikipe nziza cyane ku isi" igihe azaba ahura n'Ubudage mu mukino wa kimwe cya kabiri cya Euro 2016.
Ubufaransa, bwanakiriye amarushanwa y'igikombe cy'Uburari, bwatsinze Iceland 5-2 ku Cyumweru muri kimwe cya kane kuri Stade de France bituma bubona itike ya kimwe cya kabiri aho buzakina n'ikipe ifite igikombe cy'isi, yatsinze Ubutaliyani ku wa Gatandatu kuri penaliti. Umukino wari warangiye ari 1-1.
Umukino wa kimwe cya kabiri uzaba ku wa Kane uzabera kuri sitade Velodrome i Marseille.
Deschamps yagize ati: "Uzaba ari umukino ukomeye kandi tugomba kwitanga twese"
"Tuzitanga rwose mu guhangana n'ikipe nziza ku isi. Bagize utubazo ducye bakina n'Ubutaliyani ariko Ubudage ni Ubudage."
Paul Pogba, Dimitri Payet na Antoine Griezmann nabo batsinze ibitego.
Olivier Giroud yatsinze igitego cyafunguye amazamu mu gice cya mbere, Ubufaransa butsinda Iceland 4-0 mu minota 45. Uyu rutahizamu wa Arsenal yaje gutsinda icya kabiri mu gice cya kabiri Iceland ibona bibiri by'impozamarira.
Nyuma y'itsinzi Giroud yagize ati:
"Turiyizeye? Oya, kubera ko Ubudage bufite igikombe cy'isi kandi ni bwo buhabwa amahirwe. Ariko turifuza kwandika andi mateka mu mupira w'amaguru w'Ubufaransa."
"Twishimiye uko twakinnye. Twatsinze ibitego bitanu, kandi n'ubwo twatsinzwe bicye, twinejeje. Twaje duhatana kuva mu ntangiriro z'umukino, ikintu cyari cyaratugoye gukora kuva iri rushanwa ryatangira."
"Tuzagerageza gukemura amakosa yo ku ruhande rw'inyuma, kubera ko [tuyakoze] ku Budage, twakwishyura icyiguzi gikomeye cyane"